Icyivugo cy'imbeba :

Rwikubira ikubije umurama
Urwa gituza,
Ni igituna cy’ifigi:
Ntikangwa n’inzu y’insoko
Igira amenyo y’urugaga,

Mu rugamba rw’iz’intaza.
Zikabana n’injorojoro,
Zajaganyiriza mu musego
Zikabuza abantu gusinzira.
Zitura ku mbariro

Ukagira ngo ni imirindi y’imbogo!
Izo mbeba zihuje imikaka,
Aho no gukubagana zirabizi!
Zibasiye mwene Ruhaya
Zimubuza guhumeka:

Agiye guhindukira,
Zimugira umugambi
Wo kumugaragaza ho inguma.
Zirimo iy’inyurizi,
Ihinda iva mu gisenge;

Amenyo irayakubira
Imutebeza imikaka
Mu kirenge cy’ibumoso
Imaze kugitangaza
Yihuta ivuga ibigwi,

Iti « uw’inkuba ya Rufigi
Muraze mumurore
Ntagitera umugeri!
Ubwo musanga adaciye
Sintahe mu muheno!»

Zigwiza isahaha
Zigumya kujwigira.
Zikabamo iy’injorojoro
Ihinda iva mu gishanga,
Ntiyarushya ijajaba

Yazirushaga kwisha imikaka
Ihangiye mu birenge,
Amano iyatera ibibaru
Umenya ngo arwaye urubara!
Igaruka yirahira

Iti « uw’inkuba izira amabano
Muraze mumurore
Ubwo musanga adaciye
Simparagate ibyahi!»
Abicaye mu kirambi

Bumva imbeba z’ifigi
Urwo rugo zirwigabije
Na we Rwakabwa asohotse
Ubwoba bumusaragiza,
Asanga inkike y’epfo;

Ahura n’iy’urutaza
Imutanga ku mugende
Imuciramo ay’imigera.
Yose agasa n’ingembe!
Ntiyarushya agomborwa,

Iyamugeza mu mirundi
Abura imirindi yo guhunga,
Ihuta kumwesa ku mpama
Iti « uwa rutavutsa imikaka
Imbeba zikaragata umwite,

Uwanjye muze mumurore
Aho atermbye igicuri
Munsi y’igicaniro!
Ubwo musanga adaciye
Singere mu ikaniro!

Abasigaye mu cyezi
Barimo shebuja w’ubwoba
Ashinguye guhunga
Ahura n’iy’itorero
Izirusha zose amatama manini,

Ikagira imikaka idakuka;
Iyimukoza mu birenge,
Agiye gukandagira
Asyonyorwa n’imisenyi,
Yesa inkokora hasi

Igaruka yirahira
Iti « uwa Rutarasirwa mu ntazi
Intore z’imbeba zakoranye
Dore aha atembye igicuri!
Ubwo musanga adaciye

Integano sinyibuze,
Sinzarye amacwende!»
Zisizanira mu muryango
Zumva usigaye mu nzu,
Ko akomeza guhumeka:

Imbeba zirakorakorana
Izindi zikwirwa iyo nzu!
Nyirazo ihanika kujwigira
Ihagaze hejuru y’urusika
Uwo zisanze mu kirago,

Ati « iryavuzwe riratashye!»
Haduka iy’amanga make,
Ikarusha izo mbeba amaboko
N’amarere ikayagira,
Yigize ikibumbe,

Ikazirusha n’icyaha
Cyo konona amasimbo!
Ihinda ituruka mu isapfu,
Ibanza gusenya iyo nzu,
Ihingutse ku mugamba

Isandaza ibisabo,
Iheranga n’ibicuma
Ibiceka ku ruhimbi,
Igikuba kiracika,
Akangurwa n’ubwoba!

Intoki zihura n’amenyo
Y’iyo figi y’imbeba
Iziremera intambara:
Ihangira mu bikonjo,
Ikuramo inzara zose

Imuharisha intwaro.
Ibonye ko ihimbawe
Igaruka yirahira
Iti « uw’urutaza rutimirwa,
Rutabuzwa ku mirara,

Uwanjye muze mumurore,
Ubwo musanga adaciye
Singere ku bucabari!»
Zibonye umutezi,
Ahingukanye igifuma,

Zigiciramo urutezo
Na we zimubuza gutaha!
Zatanyije injangwe
Ntizikigera no mu bihuru;
Zateye urusakwe,

N’imirizo yakunze
Ziba inkaragatabyahi!
Rubanguka ijya mu kigega
Ruvuzo ruvunga umurama,
Rutanena umutindi,

Rudacira ubucabari
Rudahararukwa ikaniro,
Ruti rwasa amacwende.
Rudacikirwa n’umushushwe,
Rwa Nkumbuyamashaza

Ni imbeba y’umurizo w’imbazo
Isokoza ubwanwa bw’ishaka
N’ubwinyo butukura.
Izina yatorewe n’umwisi
Yitwa inkuba yesa ku muheno!